RadioItahuka
2h 56min2021 DEC 18
播放聲音
喜歡
評論
分享

詳細信息

Twongeye kubasuhuzanya amahoro y'Imana bakunzi ba Radio Itahuka, kandi twizera ko mu meze neza aho muri hirya no hino. Mu kiganiro cyacu cy'uyu mugoroba turaza kuganira kungingo zikurikira: 1) Ibyemezo bya Covid-19 byasaga nk'ibyari bitangiye guha agahenge abanyarwanda, byongeye byubuye, kuva aho virusi yihinduranyije mu isura y'ubundi bwoko bwiswe Omicron. U Rwanda ku ikubitiro mu byemezo bya mbere rwafashe hakaba harimo no guhagarika ingendo zijya cyangwa ziva mu bihugu bya Afurika y'amajyepfo, ibintu bisa neza neza n'ibyemezo byafashwe n'ibihugu bikomeye ku Isi harimo nk'ubwongereza, Amerika Canada n'ibindi. Ese ibyemezo u Rwanda rufata bijyanye n'isura n'imiterere y'akarere rubarizwamo , n'ubushobozi bw'abaturage barwo? 2) Raporo ngaruka mwaka ya Freedom House yongeye kugaragaza ibyo tutasibye kuvuga ko u Rwanda ari Banana Republic, twabiganiriyeho mu minsi ishize, ariko turi bubigarukeho twibaza cyane cyane icyo buri munyarwanda ukunda igihugu cye yari akwiye gukora ngo kivanwe...

查看更多